Abo turibo
DUHINGE ISHIMWE COMPANY ni sosiyete nyarwanda ikora ibikorwa byo guhinga no gucuruza inyanya, iboga n‘imiteja. Ni igitekerezo cya sosiyeti yanditse mu izina rya DUHINGE ISHIMWE COMPANYLTD ifite TIN 120874767 ikaba ihagrariwe na Emmanuel NDAGIJIMANA. Bwana Emannuel afite uburambe mu buhinzi kuva mu mwakawa 2010 mu bihingwa bitandukanye aho yabikoreye mu Gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza kuva icyo gihe.
Igitekerezo cyo gutangiza sosiyete DUHINGE ISHIMWE COMPANY ltd cyashyizwe mu bikorwa kuwa 28/11/2022 mu rwego rwo gukora kinyamwuga ubuhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku ubuhinzi n’ubworozi.
DUHINGE ISHIMWE COMPANY ikora ibikorwa bitandukanye hari mo ubuhizi bw’imboga, binyabijumba, ibinyamisogwe, ubworozi bw’amatungo maremare
n’amagufi (inkoko, inkwavu n'ingurube...). Ibikorwa byacu biherereye mu karere ka Gasabo.
Zimwe mu ngaruka nziza z'ibikorwa byacu harimo gutanga umurimo ku bakozi brenga 150 hari mo abakozi bahoraho, kwigisha abandi bahinzi gukora
kinyamwuga, kurwanya inzara no guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda no hanze yarwo.
Sosiyete DUHINGE yibanda ku ubuhinzi bw’imboga (amashu, imiteja n’inyanya) bukaba n’ubuhinzi bukomatanije kuko amatungo atanga ifumbire ku bihingwa
naho bimwe mu bikomoka ku buhinzi bikaba ibiroryo by’amatungo.
ICYEREKEZO NYAMUKURU
Icyerekezo
Intego nyamukuru ya DUHINGE ISHIMWE COMPANY ni ukuba Sosiyete y'Icyitegererezo mu buhinzi bukozwe kijyambere kandi butabangamira ibidukikije.
Mu bindi bikorwa
Mu bindi harimo gutanga umurimo ku bakozi barenga 150 hari mo abakozi bahoraho, kwigisha abandi bahinzi gukora kinyamwuga, kurwanya inzara no guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda no hanze yarwo.

ABAKOZI

CEO
Email: ndagijimanaemm20@gmail.com

DUSHIMIMANA Elias
Communication



UFITIMANA K. Henriette
Comptable

Human Resources