Abahinzi ba Sosiyete DUHINGE Ishimwe Company Ltd ikorera mu Gishanga cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali baremeza ko mu mpera z’igihembwe cy’ihinga C bazabona umusaruro mwiza w’imboga ku buryo bizera ko bazabasha guhaza isoko.
Tariki ya 15 Mata 2023, Sosiyete DUHINGE Ishimwe Company Ltd yatangije gahunda yo gutera imiteja kuri ha 6 ikaba iteganya kuzatera ibihingwa bitandukanye ku buso butandukanye muri Season C.
Umuyobozi wa DUHINGE ISHIMWE Company Ltd, Bwana Emmanuel Ndagijimana yasobanuye ko bazahinga Ha 6 z'imiteja, Ha 4 z'amashu na Ha 2 z'Inyanya.
Bwana Ndagijimana avuga ko icyo bishimira ari uko iyi sosiyete ikomeje gutanga imirimo ku bakozi ba nyakabyizi basaga 150 batuye mu gace ubwo buhinzi bukorerwamo.
Bwana Ndagijimana ati “Turateganya ko mu bihe biri imbere tuzajya twijyanira umisaruro wacu ku masoko mpuzamahanga ku bufatanye na Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, NAEB ndetse na PSF.”
DUHINGE ISHIMWE COMPANY ni sosiyete nyarwanda ikora ibikorwa byo guhinga no gucuruza inyanya, imboga n‘imiteja.
Iyi sosiyete yatangijwe na Bwana Ndagijimana Emannuel akaba afite uburambe mu buhinzi kuva mu mwakawa 2010.
Yakunze kugaragara mu buhinzi bw’ibihingwa bitandukanye aho yabikoreye mu Gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza kuva icyo gihe.

Intego nyamukuru ya DUHINGE ISHIMWE COMPANY ni ukuba Sosiyete y'Icyitegererezo mu buhinzi bukozwe kijyambere kandi butabangamira ibidukikije.
Mu bindi bikorw harimo gutanga umurimo ku bakozi barenga 150 hari mo abakozi bahoraho, kwigisha abandi bahinzi gukora kinyamwuga, kurwanya inzara no guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda no hanze yarwo.
DUHINGE ISHIMWE COMPANY igamije kandi guteza imbere ubuhinzi butabangamira ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima muri rusange.
Turabashimiye cyane ku bw’intambwe nziza muteye yo gushyiraho website. Nibyangaciro mukomirizahoturabashyigikie.munjye muduha amakuru meza.kandi tubifurije guhirwa