cropped-DUHINGE-LOGO-V1.png

DUHINGE ISHIMWE COMPANY

Imiteja
IBIKORWA BYACU

DUHINGE ISHIMWE COMPANY ikora ibikorwa bitandukanye hari mo ubuhinzi bw’imboga, ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ubworozi bw’amatungo maremare n’amagufi (inkwavu, inkoko n’ingurube...), ubworozi bw’amafi n’ibindi. Dukorera karere ka Gasabo.

SERIVISI

  • Guhingira isoko
  • Guhugura abahinzi
  • Ubucuruzi bw'imboga
  • Gusakaza Amakuru ajyanye n'ubuhinzi binyuze kuri DUHINGE TV ikorera kuri Youtube
INTEGO NYAMUKURU

Intego nyamukuru ya DUHINGE ISHIMWE COMPANY ni ukuba Sosiyete y'Icyitegererezo mu buhinzi bukozwe kijyambere kandi butabangamira ibidukikije. Mu bindi harimo gutanga umurimo ku bakozi barenga 150 hari mo abakozi bahoraho, kwigisha abandi bahinzi gukora kinyamwuga, kurwanya inzara no guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda no hanze yarwo.

wp-1476880583379-e1501348994568

Kubera iki ubuhinzi bw'imboga?

Muri DUHINGE ISHIMWE Company, twahisemo gukora ubuhinzi bujyanye n'igihe hagamijwe gufasha abifuza imboga kuzibonera igihe kandi bakazibona zikimeze neza (Fresh Product). Ibi kandi biri muri gahunda yo kugira uruhare mu guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa ku masoko ndetse no kurandura imirire mibi muri sosiyete nyarwanda

Usibye imiteja, inyanya n’amashu, DUHINGE ISHIMWE COMPANY ltd ihinga na cocombre, intoryi, ibigori n’ibindi kuri hectare zirenga 10.1 mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo,umurenge wa Kinyinya.

MU BUHINZI DUKORA DUHARANIRA KUBUNGABUNGA NO KURINDA IBIDUKIKIJE

KURENGERA IBIDUKIKIJE

UBUNZI BW'UMWUGA

UBWOROZI BUGEZWEHO

IMIKORE

Uretse kuba tugeza umusaruro wacu ku isoko, umuntu ku giti cye cyangwa Ikigo runaka cyemerewe gusinyana amasezerano natwe tukamuhingira igihingwa by'umwihariko imboga yifuza akishyura bikubiye mu masezerano tugirana

KU BINDI BISOBANURO WAHAMAGARA: 0788825782

cropped-DUHINGE-LOGO-V1.png

AMAKURU AHERUKA